Kizito Mihigo

«Nyuma y'intambara na jenoside yagiriwe abatutsi muri 1994, igihugu cyacu, u Rwanda, kiriho kirazuka.Ndi umuhanzi w'umukristu gaturika, nacitse ku icumu rya jenoside, nkunda igihugu cyanjye, kandi ndi umwe mu biyemeje gukoresha ubuzima bwabo bwose, kugira ngo baharanire ubuzima bushya buzira umuze bw'igihugu cyacu. Ibihangano byanjye bibereyeho guhoza Imitima, kuyiha imbaraga n'ikizere. Ndirimba amahoro n'imbabazi, kwihangana, kwihana no kwiyunga. Nzahora mparanira kubyutsa mu mitima y'abantu, urukumbuzi rw'iryo juru bataye. Rwanda Nziza dukunda, urakaba umuhamya w'ukwizera.»

Bavandimwe, nshuti;

Nimugire ikaze, murisanga kuri uru rubuga nyamukuru rw'Umuririmbyi wa Nyiribiremwa, ukoresha Muzika ye mu bikorwa by'Imbabazi n'Ubwiyunge. MIHIGO Kizito ni umucuranzi wa oruge, umuririmbyi, umuhimbyi n'umwanditsi w'indirimbo z'amajwi asobetse. Afite impamyabumenyi yo mu Ishuri Kabuhariwe Mpuzamahanga rya Muzika ry'i Parisi mu Bufaransa, (Conservatoire de Musique de Paris).

Dore imyaka cumi n'irindwi irahise twibuka ibyago by'intambara na jenoside igihugu cyacu cyaciyemo, bikadutwara inshuti n'abavandimwe b'inzirakarengane zitagira ingano. Nyuma yabyo, n'ubwo tutarashira ibikomere twatewe no kubura abacu, twiyemeje guhagurukana umurava no gufatana i mugongo, buri wese mu bumenyi afitemo impano, ngo twiyunge, dukunde kandi twubake igihugu cyacu twivuye inyuma.

Uyu muhanzi w'u Rwanda, aratanga ikizere mu rugendo abanyarwanda twatangiye, rw'ivugururabuhanzi-gakondo, cyane cyane mu ishami rya Muzika Ntagatifu.

Tunezejwe rero no gusangira namwe ibi byishimo duterwa n'intambwe igihugu cyacu gikomeje gutera mu bice binyuranye by'ubumenyi, by'umwihariko igice cy'ubumenyi n'ubuhanga bya muzika duserukiwemo n'uyu muhanzi MIHIGO. Turifuriza abazasura uru rubuga bose, ko ubuzima, impano n'ibitekerezo by'uyu muhanzi, byababera uburyo bwo kwibuka no gusingiza Imana yirirwa HOSE igataha HOSE.

Twongere tubifurize ikaze ku rubuga nyamukuru rw'umuhanzi MIHIGO Kizito.

Duterefone kuri : +32 487 334 703/ +33 607 881 333/ +250 7828 088 92/

 

Share
FaLang translation system by Faboba