Ubuzima bwa Kizito

 

« Iyaba nagombaga kwiyita izina risobanura icyo ngamije kuba cyo n'umutima wanjye wose, nakwiyita: " u Rwanda rwunzwe na Kristu"  »

Umuhanzi Kizito MIHIGO yavutse kuwa gatandatu, tariki ya 25 Nyakanga 1981, i Kibeho, umwe mu mirenge y’akarere ka Nyaruguru, mu yahoze ari perefegitura ya Gikongoro mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Ni umwana wa gatatu mu bana batandatu. Ababyeyi be Buguzi Augustin na Ilibagiza Placidie, bamureze mu bukristu gaturika. Mihigo afite imyaka icyenda yatangiye guhimba uturirimbo tw’abana, maze nyuma y’imyaka itanu, aza kuvamo umuhanzi w’indirimbo za Kiriziya Gaturika uzwi mu Rwanda. Mu mwaka wa 1994 ise umubyara (Buguzi Augustin) yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi. Kizito Mihigo avuga ko Jenoside yakorewe abatutsi iri mu byamuhaye inganzo y’ubutumwa aririmba.

Ku myaka 14, ubwo yigaga mu mwaka wa mbere wa Seminari Nto ya Karubanda i Butare, yahimbye indirimbo nyinshi ziririmbwa muri Kiliziya Gaturika mu Rwanda kugeza n’uyu munsi. Mu mwaka wa 2000, (ubwo yari afite imyaka 19), Kizito Mihigo yari afite indirimbo zirenga 200 za Missa.

Kizito kuri orgue ya basilique ya Koekelberg i Buruseri

Mu mwaka wa 2003 yagiye kwiga Muzika mu Burayi, maze mu kwezi kwa cyenda 2008, aza kubona impamyabumenyi DFE « Diplôme de Fin d’Etudes », mu ishuri rya Conservatoire de Musique de Paris.

Yigishije Muzika mu ishuri ryisumbuye « Institut provincial » ryo mu Bubiligi, kuva mu mwaka wa 2008 kugeza muri 2010.

Kuva yagera ku mugabane w’u Burayi, uyu muhanzi yatangiye guhimba n’izindi ndirimbo zitari iza Kiriziya, ahubwo zitanga ubutumwa muri Societé cyane cyane mu banyarwanda.

Umuhanzi Kizito Mihigo yashinze kandi Umuryango KMP (Fondation Kizito Mihigo pour la Paix / Kizito Mihigo for Peace Foundation) iharanira amahoro n’ubumuntu mu banyarwanda nyuma ya Jenoside.

Kizito ahawe igikombe cya CYRWA na Madamu Janet Kagame

Mu kwezi kwa munani 2011, Imbuto Foundation ya Madamu wa Perezida wa Repuburika, yahaye umuhanzi Kizito Mihigo igihembo kitwa CYRWA (Cerebrating Young Rwandan Archivers), kubera ibikorwa bye by'ubuhanzi buharanira amahoro.

    Indirimbo z’uyu muhanzi zizwi cyane, ni nka :

  • INUMA: (Indirimbo ivuga amahoro yayihimbye mu mwaka wa 2010)
  • TWANZE GUTOBERWA AMATEKA: (Yayihimbye mu kwezi kwa kane 2011 ubwo abanyarwanda bibukaga kunshuro ya 17 Jenoside yakorewe abatutsi.)
  • TURI ABANA B’U RWANDA : (Iyi yayihimbiye abanyarwanda baba mu mahanga mu mwaka wa 2011)
  • ITEME (LE PONT) : (Indirimbo ya Gikristu ifite iminota 20 ivuga ku mbabazi n’ubwiyunge)
  • ARC EN CIEL : (Indirimbo ya Gikristu ivuga ku mbabazi n’Amahoro)
  • URUGAMBA RWO KWIBOHORA : (Yayihimbiye umunsi mukuru wo kwibohora mu mwaka wa 2011)
  • IJORO RIBARA UWARIRAYE : (Yayihimbye mu kwezi kwa kane 2012 ubwo abanyarwanda bibukaga ku nshuri ya 18 Jenoside yakorewe abatutsi)
  • INTARE YAMPAYE AGACIRO : (Yayihimbye ishyaka rya FPR Inkotanyi ubwo ryizihizaga isabukuru y'imyaka 25)

 

Share
FaLang translation system by Faboba