Ubuzima bwe nk'Umuhanzi

Kizito MIHIGO afite impamyabumenyi (diplôme) yo mu Ishuri Kabuhariwe rya Muzika ry'i Paris mu Bufaransa, afite indirimbo zirenga 380 yahimbye ziririmbwa muri Kiriziya Gatorika, ni umucuranzi n'umuhanzi uzwi cyane mu Rwanda. Ni umwe kandi mu bahanzi batanu bashyize indirimbo nshya yubahiriza igihugu cy'u Rwanda mu manota. Nyuma ya génocide yakorewe abatutsi mu Rwanda igahitana benshi mu muryango we, uyu muhanzi yiyemeje kuririmba indangagaciro z'ukwemera kwe kwa gikristu, n'iz'igihugu. Kuva mu mwaka w'2003, mu buhanzi bwe, Kizito Mihigo yakoze ibikorwa binyuranye bigamije gutanga ubutumwa bw'Amahoro n'ubwiyunge mu banyarwanda...

 

Share
FaLang translation system by Faboba